RFL
Kigali

Isomo Nattyva yasigaranye nyuma yo gukorana na Ayoo Rash- VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/10/2024 15:58
0


Nyuma yuko Ayoo Rash akoranye indirimbo na Nattyva bise Nakotika Yote, Nattyva yatangaje ko aba-producer bo mu Rwanda bamaze gutera imbere bafite ubuhanga bwinshi hasigaye guca umuco benshi babazwiho wo kutagira ubunyangamugayo.



Hashize igihe gito umuhanzikazi Nattyva ashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Producer Ayoo Rash bise “Nakotika yo te” bisobanuye ngo “Sinzagusiga” iri mu ndimi nyinshi harimo Lingala, Icyongereza n’Ikinyarwanda.

Ni indirimbo aba bakoranye bataziranye uretse kuba barahuriye ku mbuga nkoranyambaga gusa ubwo uyu muhanzikazi yatangaga itangazo avuga ko yifuza umuntu bakorana hanyuma Ayoo Rash akagaragaza ubushake.

Nattyva yavuze ko mu kujya guhitamo Ayoo Rash, byatewe nuko yari amuzi kwa Bob Pro ndetse yanareba bimwe mu bihangano yakoze agasanga ari byiza hanyuma yiyemeza gukorana nawe muri ubwo buryo.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Nattyva yagize ati “Ntabeshye ntabwo narebye abantu bose bansabye ko twakorana ahubwo nabonye Ayoo Rash nibuka ko muzi kwa Bob Pro, ndebye mbona afite imishinga myiza yakoze hanyuma niyemeza gukorana nawe muri ubwo buryo.”

Avuga ku rwego yabonye aba-Producer bo mu Rwanda bamaze kugeraho, Nattyva yavuze ko ari abahanga, aboneraho no kubagira inama yo kuba abanyakuri kuko hari abahanzi benshi bakorera imiziki mu mahanga ariko ntibifashishije aba-producer bo mu Rwanda kubera ko batabizeye.

Nattyva yagize ati “Aba-Producer bo mu Rwanda ni abahanga ahubwo ikintu gisigaye ni ukwita ku kantu gato ka ‘Copyright’ no kwandikisha ibihangano muri RDB kugira ngo hatazagira abantu barenze umwe yagurishaho ibihangano bye. Urwego rwo gukora umuziki kuri ba Producer bo mu Rwanda ni rwiza pe.”

Yongeye gukomoza ku mashusho ye yo mu gihe cyo kwamamaza umukuru w’Igihugu mu mezi make atambutse, avuga ko yari ashyigikiwe n’umuryango we ndetse umugabo we ariwe wamusize amarangi y’umuryango FPR Inkotanyi.

Yagize ati “Umugabo wanjye aranshyigikira cyane. Iyo mubwiye icyo nifuza gukora, aranyumva kandi akangira inama ndetse n’uburyo nakigeraho. Namugejejeho igitekerezo muri kiriya gihe hanyuma nawe arambwira  ati nta kibazo niba utazicuza ndetse ni nawe wamfashije kwisiga amarangi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.”

Nattyva wifuza gukorera ibitaramo mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko akunda cyane ijwi ry’umuhanzi Nel Ngabo ariko byagera kuri Kitoko Bibarwa bikaba akarusho, akaba ariyo mpamvu yifuza gukorana n’uyu muhanzi. 


">Reba ikiganiro twagiranye n'umuhanzikazi Nattyva 

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND